UMURYANGO W’UBAKIYE KAMAHAME Y’IMANA
Inyigisho z’abashakanye igice cya mbere:
by Apostle Dr Nyandwi Alexandre /full life temple Family world wide Moderator:
Ijambo ry’ibanze
Ibintu bitanu abashakanye bagomba kubakiraho, kugirango urugo rwabo rubemo umugisha w’Imana.
Umuryango niryo shingiro ry’iterambere kugihugu ndetse n’itorero ndetse no mumurimo w’Imana muri rusange,niyo mpamvu satani arwanya cyane umuryango kuko azi neza ko iyo umuryango uhagaze neza bityo numurimo wimana ugenda neza;
Bibiriya itubwira ko imana arayo yashyizeho umuryango kandi ko ariyo yashyizeho umubano w’abashakanye;bibiriya ibivuga muri aya magambo:kandi uwiteka imana iravuga iti si byiza ko uyu muntu aba wenyine ,reka muremere umufasha umukwiriye(itangiriro 1:26)
Imana ikunda umuryango kandi niyo yawushyizeho kubwibyo umuryango mwiza wubakiye kumahame yayo uhesha Imana icyubahiro,igihugu,ndetse nitorero muri rusange, Imana ubwayo yaribihamije ivuga iti:si byiza ko umuntu aba wenyine, yaba umugabo cyangwa umugore si byiza ko aba wenyine,muri icyi gice cya mbere cy’inyigisho zabashakanye tuziga intambwe 12 z’urugo rwubakiye kumahame y’Imana.
1.kubakira ku kuri nyako.
Nijye nzira nukuri nubugingo ntawuzajya kwa data ntamujyanye(yahana14:6)
Ingo nyinshi ntizishobora gutera imbere no gusohoza umugambi w’Imana kubuzima bwazo kuko ingo nyinshi zibaho ariko zishingiye kukinyoma,aho usanga mukurambagizanya no mumibanire y’umugabo n’umugore ,abantu benshi babaho babashyanya ugasanga iyo bamaze kubana hari ibintu byinshi bigaragaye kandi batarabibwizanijemo ukuri bityo bikaba intandaro yo gusenyuka kwingo zabo kuko ibyo baba baziranyeho biba bitandukanye nibyo babwiranye mbere ,(urugero :hari nka bamwe bashakana umwe azi ko undi ntabana afite bamara kubana akaba aribwo bimenyekana bityo bikaba byazana umuzi usharira muri bo )bibiriya itubwira ko yesua ariwe nzira n’ukuri n’ubugingo ;umuntu wese utubakiye ku kuri ntaba afite Yesu chirst muri we,kimwe mubintu bikomeye bisenya ingo nuko ingo nyinshi zitubakiye kukuri nyako bityo urugo rutarimo Imana ntirubamo ukuri.
2.kubakira kubwumvikane n’ibiganiro.
Mugire umwete wo kubana nabantu bose amahoro nuwo kwezwa kuko utejejwe atazabona umwami Imana(aba 12:14)
Iyo abantu babiri babana hari igihe haza ibibazo bikaba byatuma abantu babifata muburyo butandukanye cyangwa bakaba babyumva muburyo butundukanye ,mugihe cyose hari ibintu mwumva muburyo butandukanye nibyiza ko mubiganiraho kandi mukabifatira umwanzuro mwiza ugamije guteza imbere urugo rwanyu,kenshi imiryango myisnhi isenyuka kuko haba hari ibibazo byagaragaye ariko abashakanye ntibafate umwanya wo kwicara ngo babiganireho bityo bikaguma bisubikwa hakaba nubwo ikibazo kimwe gisimburwa nikindi bityo bityo ugasangaubashakanye babifashe nkaho ntacyo bivuze bikazarangira bibaye intandaro yo gusenyuka kurugo rwabo.
3.kubakira urugo kukubahana.
Abantu iyo babana buri wese aba afite ibyo arusha mugenzi we kuko kenshi abantu bahura batanganya imyaka ,ubwenge,amafranga,inshuti nibindi,,,,,kubwibyo buri wese aba afite icyo arusha mugenzi we niyo mpamvu ntawukwiye kumva ko ari igitangaza kurusha muginzi we kuko urugo rwiza rwubakira kukubahana no gufahanya muri byose hagamijwe guteze imbere umuryango no guhesha Imana icyubahiro.
4.kubakira kukwemera amakosa no gusaba imbabazi
Umuryango mwiza,uhora wigizayo ikintu cyose cyatuma umubano ,ubucuti,urukundo ubumwe ntacyabikoma munkokora kuko iyo umunabi numwka mubi byinjiye mumuryango umunezero n’amahoro birahunga,kubw’ibyo igihe hari ibitagenze neza nibyiza ko habaho gusabana imbabazi no kwemera amakosa kuko iyo abantu babana ariko buri wese agahora ashaka kuba umumarayika kenshi bibyara gusenyuka kumuryango niyo mpamvu umuryango mwiza kandi wubakiye kumahame y’Imana ugomba guhora ucirirana bugufi(hagati y’umugabo n’umugore)ndetse bagahora bashyira imbere gusabana imbabazi iyo hari uwakoshereje undi.
5.kubakira kukwihangana
Bijya bibaho kenshi ko hari ubwo ubona umukunzi wawe cyangwa uwo mwashakanye akunaniza ,muburyo bumwe cyangwa ubundi ,ariko kubw’urukundo umukunda ukumva ntiwamureka ,,iyo urugo ruri mubihe nkibyo aho umwe muri abo bakundana ahemukira undi niho usanga batangiye kujya mumiryango baregana buri munsi,bityo bakaba batangiye kwiha rubanda maze amakimbirane akaba yose ,iyo umwe mubakundana abuze kwihangana bituma imibanire iba mibi kuko kwihangana no kwihanganirana nishingiro ryumuryango wubaha Imana,uwo mwashakanye nakubangamira uzasabe Imana imbaraga zo kurushaho kumukunda no kumwitaho bityo ashobora gutahura umumaro umufitiye bigatuma ahinduka ariko iyo kwihanga kubuze buri wese intandaro yibibazo hatitawe kungaruka. Bibiriya iti: hahirwa uwihanganira ibimugerageza kuko namara kwemerwa azahabwa ikamba ry’ubugingo iryo Imana yasezeranije abayikunda(Yakobo:1:12)
0 Comments