UMUTI WIMYAKU NIMUVUMO
UBWO NTA MIVUMO NIMYAKU BIKURIHO?
Ijambo ry’ibanze
Bibiriya iravuga iti” Ukora ibyaha ni uwa Satani, kuko uhereye mbere na mbere Satani akora ibyaha. Ibyo Umwana w’Imana yerekaniwe ni ibi: ni ukugira ngo amareho imirimo ya Satani.”(1yohana 3:8)
Abantu benshi hirya no hino kw’isi usanga bafite ingoyi zitandukanye ariko zimwe mungoyi zikomeye satani ababohesha benshi n’ingoyi y’umuvumo n’imyaku.igitangaje kandi kibabaje abantu benshi bemera ko amahirwe abaho ariko bagashidikanya ko imyaku n;imuvumo bibaho,akenshi ariko barabyirengagiza kuko baba batazi uko bakwibohora izo ngoyi ,gusa kwirengazi ikibazo iyo ugifte ntibikibuza kubaho,kwirengagiza umuvumo cyangwa imyaku ntibiyibuza kubaho cyangwa kugutera .ariko se imyaku nimuvumo bibaho koko ?yego ,imyaku nimuvumo bibaho kandi n’umwanzi ukomeye w’ubuzima bwawe,niba ufite icyibazo nkiki ntukwiye kucyirengagiza ahubwo ukwiye kugishakira umuti urambye,maze ukabisohokamo,gisa birababaje ko hari bamwe iyo bamaze gutahura ibibazo nkibyo k’ubuzima bwabo ntibamenya uburyo bakoresha kugirango ibyo bibazo bive kubuzima bwabo,bamwe bahitamo kujya mubaphumu ,abandi bagahitamo kwigunga ,ndetse hari nabiyahura kubera ko baba batabona igisubizo kibibazo barimo.benshi fafata ibyemezo bigayitse bashingira kuri icyo cyibazo cy’amahirwe make mubuzima kandi bakaba batazi uburyo byabavaho. Niyo mpamvu muri iki gitabo nahisemo kugusobanurira ukuri kubirebana n’imyaku n’imivumo ,icyi gitabo kandi kiraguha umuti binyuze mukugusobanurira uburyo ushobora kwibohora ingoyi y’imyaku n’imivumo yaba yarokamye ubuzima bwawe nubwumuryango wawe.
Iki gitabo uzabona ibisubizo kuri ibi bibazo bikomeye g bikurikira :
Ingoyi niki ?
Itandukaniro ry’umuvumo n’imyaku
Imyaku n’imuvumo bikomoka he ?
Mbese umuntu ashobora kubohorwaho imyaku y’ingoyi burundu?
Umuti w’umwaku n’umuvumo …..igice cya mbere
UBURENGANZIRA BW’UMWANDITSI
Birabujijwe gufotoza cyangwa kwigana icyi gitabo muburyo urwo aribwo bwose utabiherewe uburenganzira n’umwanditsi cyangwa abamuhagarariye bari hirya no hino mubihugu bitandukanye .
Ibyanditswe byera byanditswe muri icyi gitabo byavanwe muri bibiriya yera ya 2003.kandi hari naho nifashije bibiriya z’indimi z’amahanga kugirango ntange ubusobanuro bwukuri kandi busobanutse kurushaho.
IBOHORE INGOYI Y’IMYAKU NIMIVUMO
Cyanditswe @2014 by Apostle Dr Nyandwi Alexandre
INGOYI NIKI ?
Bibiriya ivuga iti”.Uwo munsi umutwaro baguhekeshaga uzakuva ku bitugu, kandi uzakurwa no ku buretwa bagushyizeho, uburetwa buzamarwa no gusīgwa.(Yesaya 10:27)
Ijambo ingoyi risobanura kuba umuntu yaraboshwe,kuba umuntu adafite uburenganzira ,kuba umuntu adashobora gukora icyo yifuza cyangwa ashaka, muri make umuntu ufite ingoyi aba aboshye kandi ntibishoka ko yikura munsi y’ubwo bubata cyangwa uko gukandamizwa kereka iyo habonetse umuntu ushobora kumubohora ,ntibishoboka nagato kwikura mu ngoyi cyangwa uwo mugozi uba uboshye umuntu kugeza igihe habonekera ushobora kumubohora.
Ingoyi niki?ijambo ingoyi ryarakoreshwaga nabantu bo hambere muguhana umuntu wabaga ari nk’igisambo nuko bakamufata bakamushyira ahantu ha wenyine kandi bakamuboha amaguru namaboko kuburyo atashoboraga kwinyagambura na gato ,cyangwa kwidegembya ,ndetse hari naho abo hambere bakoreshaka ingoyi mukuboha inka hagamijwe kugirango itarenga ikiziriko,icyo gihe inka yagombaga kuguma aho bayiboheye kugeza igihe hazaza umuntu akayikuraho iyo ngoyi ,birashoboka ko ingoyi zaba zarakoreshwaga mukuboha cyangwa kuzirika ibindi bitungwa .
Muri make Ingoyi bishatse kuvuga kubatwa cyangwa gufatwa mpiri n’ikintu runaka kandi ukaba udashobora kukikuramo na gato, cyangwa kukibohoraho ,kubwibyo ingoyi rero nikintu icyo aricyo cyose gishobora kukubata kandi udafite ubushobozi bwo kukikuramo,kabone nubwo waba utagishaka cyangwa utagikunzi ,kera ntawashoboraga kwikuramo ingoyi keretse iyo yabaga afashijwe kuyikurwamo n’undi,byukuri nkuko ntawashoboraga kwikuramo ingoyi mugihe cyo hambere iyo yabaga yayambitswe niko nuyu munsi ntawushobora kwikuraho ingoyi keretse atabawe nundi muntu akamufasha kuyikuramo ,uko niko nawe udashobora kwikuraho ingoyi y’umwaku n’imivumo yokamye ubuzima bwawe.
INKOMOKO YIMYAKU NIMIVUMO
Bibiriya iravuga iti” kintu cyose kigenerwa igihe cyacyo, n’icyagambiriwe munsi y’ijuru cyose gifite umwanya wacyo. (umubwiriza 3:1)
nkuko bibiriya ibivuga icyintu cyose cyagenewe umwanya wacyo kandi buri cyintu cyose kigira itangiriro kikagira n’iherezo uretse Imana .imivumo n’imyaku nabyo bifite itangiriro bikagira niherezo.
Muri chapter zikurikira turasobanura inkomoko y’imivumo n’imyaku kubuzima bw’abantu,niyo mpamvu ngusabye gusomana ubwitonzi obanukirwa biruseho,isengesho ryanjye ndasaba Imana data,n’umwana, n’umwuka wera ngo bagufashe kumva no gusobanukirwa hagamijwe guhindura ubuzima bwawe n’amateka yawe.
1)UMURAGE WA BA SOKURUZA BACU(GUTAMBWA)
Bibiriya iravuga iti:badata bakoze ibyaha kandi ntibakiriho natwe twikoreye ibicumuro byabo (amaganya 5:7)
Benshi mubakurambere bacu ntabwo bari bazi imana nyakuri ahubwo hari ibindi byinshi bizeragamo kandi bakabikorera byumwihariko mu Rwanda no muburundi imana zikomeye zabonye nabayoboke benshi twavunga nka Ryangombe ryababinga mwene Nyundo,kagoro ,mugasa nyaburezi ,nizindi,abaciye akenge bo hambere bagombaga kuyoboka izo mandwa bakazikorera kandi bakaziraga nabana babo yewe banwanaga nazo ndetse bakarahirira ko batazitenguha bo nimiryango yabo ndetse bazabakomokaho bose ,bakongeraho ko nibatandukanya niyo ndahiro imivumo ikomoka kukutumvira nukutubahiriza indahiro izabomaho akaramata.
Benshi mubo twahuye mumyaka irenga icumi maze ndi umuyobozi w’amatorero ya full life temple ,babwiraga ko hari imivumo ibariho ariko bakongeraho bati :twe nkabana ko nta ruhare twabigizemo kuki iyi mivumo yatwokamye nuko ngafata bibible nkabasomera (amaganya 5:7,na yosuwa )mubyukuri benshi baragerwaho nimgaruka zimivumo barazwe nababyeyi babo kandi benshi ntibabizi.
Muri 2007 twagize igiterane gikomeye mu ahahoze ari mutara yumutara ( ubu ni intara y’iburazirazuba)muri icyo giterane kicyumweru twasengeye abarwayi benshi barakira kubwimbaraga zimana ,muri bo harimo umwana w’imyaka 19 wumukobwa yari umusazi wiruka mumuhanda abakiristo bamwe babonye ibyo Imana iri gukora muri icyo giterane baramuboshye maze baramutuzanira ngo tumusengere kuko bari bizeye ko Imana TWIZERA ishobora kugira icyo yamukorera ,
nuko ubwo twangiraga gusenga dayimoni yatangiye kurondora bamwe mubo twasenganaga ababwira ko bo badashobora kumwirukana kuko ari mumurage we yagabiwe na mama wuwo mukobwa, bamwe mubo twari kumwe muri iyo ggroupe dayimoni yarabarondoye akajya abakoraho wa mukobwa warimo dayimoni maze akabwira umwe umwe ati wowe wikwibeshya ngo wanyirukana kuko ntatubaraga na duke wifitiye ,,,,bene data birababaje gusuzugurwa nabadayimoni ;abarenze 8 dayimoni yarabasuzuguye dusigara turi batatu gusa muri cumi numwe,babiri twari kumwe barambwira bati uyu dayimoni arakomeye cyane tureke gutakaza umwanya tutaza kubura imbaraga zo kwigisha mu giterane mugitondo,bakimbwira iryo jambo nahise mpishurirwa ko nabo batewe na dayimoni!!!,nuko ndababwira nti uyu mukobwa nadakira ntidusubira ikigali kuko byaba ari agasuzuguro gakabije,narwanye na dayimoni kuva saa tanu zijoro kugeza saa kumi nebyiri zamugitondo,abajyiye kuryama babyutse dayimoni ziri gutaka zimuvamo,kandi zikagenda zivuga namoko yazo uwo mukobwa yavuyemo dayimoni 9021 sinzabyibagirwa,
nuko umukobwa akira atyo twahavuye amaze kubatizwa,nyuma yo gukira kwe twaraganiriye nuko ambwira ko inkomoko yo gusara kwe nyina umubyara yari umuphumu wiyeguriye burundu uwo mwuga,ko yari afite nyabingi nizindi dayimoni yakuye muri Tanzania kandi ko umunsi umwe ubwo nyina yari arwaye ngirango yari azi ko ari hafi no kwicwa nibyo bidayimoni nuko uwo umukobwa we amwambura ubusa amurambikaho ibiganza aravuga ati:nkuraze imana zanjye zose kandi uzazikorere ube umugaragu wazo nurubyaro rwawe uzazibere umugore iteka ryose nutandukana niyi ndahiro uzagwe kugasi kandi uzicwe niyi ndahiro nuko amukubita inzogera mumutwe maze ngo amarana nawe mucyumba cyizo mana ze nkisaha uzimumurikira ,yaje gusohoka yumva asa nurwaye umutwe ariko ngo bidakabije nyuma yibyumweru bibiri nyina yaje gupha nuko atangira kujya yumva ibintu bimubwira ngo agomba kubikorera natabikorera bizamwica,nyuma yumwaka nyina aphuye nibwo yabaye umusazi kumara imyaka itatu ariko Imana yacu ishimwe kuko yamutabaye agakira. Vuga ngo Amen ……haleruyaaaaaaaaaaaaaaa.
Uyu mukobwa mubyukuri yatanzwe na nyina kandi ibyamubayeho byose byashingiraga kubyo nyina yamuraze,nubwo we Atari azi ibyo aribyo ariko byaramwokamye ndetse bimigra numusazi,ninako natwe hari imuvumo kenshi yatwokamye ituruka mubabyeyi nabakurambere bacu batari bazi Imana nyakuri :bibiriya yavuze iti” badata bakoze ibyaha kandi baraphuye ntibakiriho natwe twikoreye ibicumuro byabo.birashoboko ko hari ibyo watuweho cyagwa warazwe akaba aribyo uyu munsi bikubujije amahoro.nubwo ntaruhare waba warabigizemo ariko byarakokamye kubera indahiro yabakurambere bawe.ababyeyi cyangwa abakurambere bafite ububasha bwo kukuraga umuvumo cyangwa umugisha.wowe warazwe iki?ababyeyi bawe cyangwa abakurambere bawe ntihaba hari amasezerano bakoze akaba ariyo uyu munsi uri kuzira kandi utayazi?
2 KUJYA MUBAPHUMU NO MUBAROZI
Bibiriya iravuga iti nzahindura ubusa indagu zabaphumu ,no gushikisha byabarozi nzabihindura ubusa(yesaya)
Bibiya itanga ubusobanuro buhagije kubuphumu no kubarozi ikagagaragaza ko harimo imbaraga zikomeye ari nayo mpamvu benshi baba abakomeye naboroheje usanga iyo bahuye ningorane bahita birukira mubarozi nabaphumu,mbese mubaphumu nabarozi hari ibisubizo abantu bakurayo?yego abaphumu bafite ububasha bwo gukemura ibibazo bimwe na bimwe byabantu gusa igitangaje kandi kibabaje nuko ibisubizo batanga atiri ibiramba kuko biba bifite inkurikizi(hari abaririmbyi bo muri Nigera bagiya mubaphumu gusaba amahirwe yo guhirwa mumwuga wabo nuko umuphumu arababwira ati kugirango muhabwe ibyo musabye mugomba gutanga igitambo gikomeye cyumuntu mukunda kurusha abandi ?nabo bati icyo ushaka cyose turagitanga hatarimo mama!!!!!umuphumu ati ahubwo abakurambere bambwiye ko ariwe ugomba kutambwa kugirango mubashe kubona umugisha n’amahirwe mumwuga wanyu .abo baririmbyi baramutambye nyina daaa kandi yari yarabarunye ari umuphakazi kuva kumyaka 5 kugeza kumyaka 24 bajya gushaka ayo amahirwe kubaphumu:ntibyatinze nyina abo badayimoni baramwishe maze abo bana be babiri bahabwa amahirwe akomeye, ubu nabaririmbyi bakomeye kwisi ariko amakuru numvise vuba aha nuko hari amasezerano amwe ya satani batashoboye kubahiriza none bikaba bitangiye kubagaruka .
Hari undi wumugabo umwe nawe wagiye mubaphumu mugihugu cya Ghana ashaka ubukire amaze kubonana numuphumu yamuhaye umuti awusiga mumyaye yibanga nuko aramubwira ati ubukire urabuhawe ariko kugirango imiti ikore neza ugomba kuryamana na nyoko ukubyara,nuko uwo mugabo yaryamanye na nyina amanwa yihangu, amaze kuryamana nawe nyina yaje guhita asara nabana be bane barasara yaphuye ari umusazi abana be nabo aho mperukira bari bakiri abasazi.ibyo byose nukubera kujya mubaphumu nabarozi abantu bibwira ko basubijwe nyamara bikururiye umuvumo kubuzima bwabo nubwimiryango yabo.
Birashoboka ko nawe waba warahuye ningorane bigatuma ujya mubaphumu nabarozi wenda wibwira ko ibibazo byawe bizakemuka,nibyo koko bishora gukemuka ariko umuvumo witeka uba wokamye ubuzima bwawe,nubwumuryango wawe,birashoboka ko wawa waraciwe indasago kumubiri cyangwa waramweye imiti yabaphumu icyo ni igihango gikomeye wagiranye namashitani kandi umuvumo ntuzakuvaho kereka nugirirwa umugisha wo kubohorwa iyo ngoyi wiyinjijemo ubwo wajyaga mubaphumu.
Sinava kuri iyi ngingo ntavuze ubuhamya bwumugore wagiye mubarozi gusaba umwana nuko baramumuha ariko nyuma yo kubyara ubwo nyina yajyaga asiga umwana muri berso umwana yahindukaga injangwe akajya kurya ibiryo byaraye (umwana wamezi abiri)uwo mubyiyi yahoraga acikwa nabayaya be kuko kuko babaga babonye icyo kibazo ariko ntibashobore kukimubwira bagahita bacaho,umuyaya wa kane niwe waamubwiye ubyuwo mwana nuko nyirabuja niyabyemeye ariko umunsi umwe nyiabuja yahisemo kutajya kukazi ngo arebe ko ibyo umuyaya yavuze aribyo nuko ajyiyr kubona abona umwana avuye muri berso yahindutse injangwe aragenda ajya mugikoni amasafuriya arahirika umwana ararya sianakubwira arangije aragenda yicara muntebe nyina amurebera mukadirishya gato nyima gigihe gito umwana yaje gusubira muri berso nkuruhinja,,,,,,mbega ibyago umubyeyi yagize ngo yahise arwara ihahamuka (umuphumu yari yamubwiye ko amahaye umwana ariko ntiyari yamubwiye ko amahaye mo injangwe!kenshi abaphumu bazaguha ibyo usabye ariko bizane nibindi bibi byinshi utasabye,umwaka ushize hasohotse urutonde rwabayobozi bakemagwa kukuba biyambaza amaphumu ariko ikibabaje nuko benshi muri bo bagira iherezo nibi nubwo baba bafite ibyo bishingikirije……urabe maso nudasenga uzasengera.
3)ABAROZI
Abarozi ni bamwe mubatuma abantu benshi bagerwaho nimyaku nimivumo,kuko abarozi bose aho bava bakagera ntampuhwe bagira,ushobora guturana numurozi akakwishyiramo yarangiza akakoherereza imyuka mibi kandi ikagufata iyo uturi mumbaraga zimana.abarozi benshi kugirango babone abo bavura bagomba kubanza kugira imyuka mibi bohereza mubantu kugirango babone icyo gukora bavura abantu,icyitonderwa buri murozi wese agira imyuka mibi ye akagira nuburyo ayikorera kandi benshi muri abo barozi impamvu batagira impuhwe nuko nabo se shitani atazibagiriria,reba nawe umuntu utanga ubukire ,agatanga abana.akirukana abazimu mubantu ,agatanga amashaba mukazi ,agatanga igiti ngo abantu bagume kumyanya yubuyobozi ariko ugasanga aba munzu itagira rimwe na rimwe ninzugi abundi ugasanga umuphumu wo murwego rwo hejuru na muryango agira,atagira aho aba ,ubwo koko urumva we shitani se hari imbabazi yamugiriye.kubwibyo abarozi nabaphumu ntambabazi na gato bagira ashobora kukureba gusa akakoheramo imyuka mubi cyangwa akayitega munzira aho uca ,ubundi akakwiba umwenda bityo bikakubera indandaro yumuvumo nimyaku bikokama ubuzima bwawe.
Muri Kenya umugabo gidingi (izina rye nararihinduye) yubatse inzu nziza cyane mumugi umwe wo muri icyo gihugu ,uwo mugabo yari umucuruzi ukomeye uranguza imyaka kandi akagira nuruganda rutunganya ibikomoka kunka,nyuma bagenzi be babonye uburyo uwo mugabo(gidingi)arushaho gukira kuko yara amaze kubaka inzu nziza yubucuruzi hamwe kubamo ndetse hamwe niyuruganda rwe nuko abacuruzi bajya inama ari babiri bati ntibyumvikana ukuntu gidingi arushaho gukomera no gukira cyane,uzi icyo bakoze ?bahuje inama yo kuzamuhombya agasubira kwisuka Burundu uti se babigezeho ?gidingi bamwoherejeho umwe muri aba bantu basabiriza wari waracitse amaboko nuko baramutegeka bati ujye kuriya mugabo gidingi umusabe maze amafaranga aguha uyatuzanire ntuyavange nayandi turayagukubira inshuro makumyabiri,uwasabaga yagendeye mubirere ati icyampa akampa menshi kuko nibankubira inshuro makumyabiri sinzongera gusaba vuba!!!!!!!!!.byagenze gute se, gidingi kuko Atari afite umwuka w’Imana wo kurondora uwo muntu yakoze mumufuka imbere yimodoka ye nziza amuha amafaranga yamashiringi 50 nuko undi arigendera ariko ntiyigeze anayashyira mumufuka ahubwo yayashyiriye abamuhaye mission nuko abagezeho abamutumye,barayakiriye ya mafranga ya gidingi barayabika maze umugabo bamukubira makumyabiri nkuko bari bamusezeranije nuko arigendera kuko Atari anatuye muri uwo mujyi.
Waruzi icyo abo bagabo bakoze bafashe ya mafranga ya gidingi bayashyira umuphumu kuko ,umuphumu baragujeho bwambwere yari yabatumye ikintu giturutse muntoki ze cyangwa umwambaro we ,nuko bamushyira inote yatanze ayitanganye urukundo atazi ko uwo uyihaye ayishyiriye abafite misiyo yo kumwicira ubuzima, umuphumu yarayifashe arayitongera arayibika nuko abaha igihe cyamezi abiri ko ibintu byose kwa gidingi bizaba biyoyotse,
Umuphumu sinakubwira sukohera imyuka mibi yivayo umugabo gidingi aterwa nabajura batangira kwiba ibintu muruganda,inzu ye barayeza ,atangira kurwara ibisazi umugore umwanya wose uwukoresha agirango arengere ubuzima bwumugabo we ariko biranga birakomera ,umugore atangirira kuruganda aragurisha kugeza ubwo yatanze nibitanda baryamagaho aracyena asubira mubuzima busanzwe,nuko ibintu bishize arakira atangirira kubusa hamwe numuryango we ariko ntiyari azi impamvu yibyamubayeho byose.benshi bati yari yarabihawe na shitani none yarabyishubije abandi bati namarozi ,abandi bati niyumve ,umugabo yabonye ubuzima arimo nuburyo yavunitse ashaka ibintu none akaba abibuze byose ahita yiyahura baramuhamba.umugore we twaje guhurira mugiterane mumujyi wa Nakuru maze umwuka w’Imana umurondoye niko kumpa ubuhamya bubaje bw’ibyababayeho, nuko ndamusengera arabohoka ariko wibuke ko umugabo we yari yarahambwe kandi nubu ntarazuka,,,uwo mugore akomeze kwihangana isi irimo ingorane nyinshi.
Birababaje kandi pe,ibyo byose byatewe niki ?nabarozi bamwoherereje imivumo nimyaku kubuzima bwe no mubintu bye.reka mvuge nubu buhamya bwumana wumukobwa wigaga mu mashuri yisumbuye mugihugu cya kameroni nuko atashye mubiruhuko ahurira munzira numurozi ukomeye ukorana na shitani ,nuko umurozi bagenda baganira ikiganiro gishyushye aza kumubwira ati ese wanyemerera tukajyana iwanjye undi ati ko ndi gutaha najyana nawe gute iwawe undi ati nagukunze ndashaka ko tuzabyarana kandi niwanga uzapha nabi ?undi ati nturi Imana yanjye kandi ndakwihanaguye nkuko umuntu yihanagura umwanda wo muri toilet :wamuphumu ati ok,reka nze nkwereke…
Umurozi yakoze mwisaho ye amuhuhamo umwuka mumatwi ako kanya umukobwa zinjirwamo nimyuka mibi ariko akomeza gutaha nyuma yiminsi ibiri uwo mukobwa yadutsweho numwuka wo kumva yiyanze nuko atangira gupanga kwiyahura no kwiyica maze umunsi umwe ari masasita zamanwa aragenda yiroha muruzi ariko Imana ikinga ukuboko maze abantu bari hafi aho bamukura mumazi atarapha yaragiye aravurwa mubitaro bikomeye kuko iwabo bari bifite(abakire) amaze gusa nuworohewe bamujyana kwa musaza we wari ukiri ingaragu bibwira bati ubwo azanzamutse ntazasubira reka tumukure murugo wenda atazajya ahora agira iphunwe ryibyo yari agiye gukora ,gusa icyabayeho nyuma yiminsi itatu nuko yafashe gaze akayifungura ikuzura muri iyo nzu maze afata ikibiriti aritwika ,ibye byose,amashuri ye, ubwiza bwe byarangiriye aho.aba akozweho numurozi.
Benedata ,abarozi nabanzi bimana kandi nibamwe mubantu batuma isi irushaho kuba mbi kuko ibibazo byinshi nindwara nyinshi abantu barwara akenshi haba harimo nindwara zituruka kumyuka mibi,(hari indwara zasanzwe nkiziterwa numwanda kurya nabi ,ibyuririzi bitandukanye nizindi… ariko kandi hari nindwara zikomoka kumyuka mibi yabadayimoni )kubyibyo abarozi bashobora kuba inkomoko yimivumo nimyaku,ndetse bikaba byatuma imibereho yawe iba mibi,ujye uhora usaba Imana ikurinde imyuka yabarozi kandi ijye igukingira imbaraga zabo kuko aho tugenda HOSE HAMWE naho tunyura yewe naho dukorera hari ubwo tuba turi kumwe nabarozi cyangwa tunakOrana nabo.
4)KUMURIKIRWA IMYUKA MIBI NUMUNTU UTAKWIFURIZA IBYIZA
Bibiriya iravuga iti:Imbaraga zabagombozi zibitswa mumagambo yabo,
Buri murozi wese numuphumu imbaraga ze zishingira mumitongero no mumagambo batura,niyo mpamvu hari benshi batajya no mubaphumu imbona nkubone ahubwo bagatuma nuko bakatura amagambo kumwenda wuwatumye bakaba ariwo bamuha kandi bigakora,njye kurwanjye ruhande niyumviye ubuhamya bwumudamu umwe watongereweho imyaku namukase kandi umwe ari muri afrika undi ari iburayi kandi iyo myaku iranga imugeraho kuko yari yaramutongereye urwangaro ngo ntazigere yubaka urugo kandi iyo myuka iramufata nubwo batari bari kumwe.
Iyo hari umuntu wo mu mumuryango wawe ujya mubaphumu akagutongera igitondo nijoro iyo udafite imbaraga zikomeye zamasengesho ntakabuza iyo myuka mibi ye ishobora gugufata ndetse ikakugiraho ingaruka mubuzima bwawe waba ubyemera cyangwa utabyemera kuko hari imbaraga zikomeye mumitongero.
Birashoka ko umuntu ashobora no kuba ntacyo muphana ariko akakwishyiramo atakwifuriza amahoro yarangiza akajya akoherezaho imyaku nimitongero kubuzima bwawe kumamwa na nijoro,bikakubera intandaro yimyaku nimuvumo kubuzima bwawe,hari umukobwa wagiye gucumbika kuwundi mukobwa bakoranaga mu kazi, nuko umukobwa umwe waje gucumbika ababazwa nuburyo mugenzi we abayeho kandi bakora umurimo umwe(yabajwe nimyenda afite ,uburyo afungura ndetse nuburyo akunzwe kukazi )uzi icyo yakoze yagiye kumuphumu nuko umuphumu amusaba ko uzamuzanira umwenda wa mugenzi we wimbere,nuko umunsi umwe yaje kumusura nkuko yamenyereye,atwara ikariso yiwe,,,nkuko yari yabisabwa numuphumu.. nuko ajyanye yo uwo mwenda barawutongereye bawuha wamukobwa ngo ajye yaturaho amagambo yabwiwe numuphumu abyutse kandi agiye kuryama,uwo mukobwa kuko Atari azi Imana iyo myuka mibi yaje kumufata maze ata ubwenge atangira kujya yikubita hasi ari mukazi ubundi yaba yicaye munama cyangwa mubiro wamukobwa yakwatura amagambo yabwiwe nabaphumu mugenzi we akinyarira,byaje kurangira umukobwa akuwe kukazi kuko batari kwihanganira ibibazo bye nuko mucuti w’umupagani aba ageze kuntego ze kandi ashimishwa nibibaye kuri mugenzi we,
Nkumwe mubantu basengeye uwo mukobwa yarageze kurwego rwo kwiyahura kuko ntiyumvishaga uburyo yavanwaho iyo myuka mibi,ubwo naganiraga nuwo mukobwa watuweho amagambo yimuvumo nimyaku yarambwiye ati “cyimwe mubyanteye ubwoba nigihe uwo mukobwa yambwiraga ati ubuzima bwawe mbufite kururimi rwanjye”yongeraho attti gusa sinashoboraga gutahura icyo ayo magambo ambwiye asobanura.nibajijye iryo jambo Pastor riranyobera naho yarimo kumbwira ko ampoza kururimi anyaturaho amagambo mabi yimyaku nimuvumo kubuzima bwanjye kandi byansohoyeho.
Hari abantu banshi bafite imyuka mibi ibakurikirana kubuzima bwabo bataragiye mubaphumu cyangwa ngo babe bararazwe umuvumo nabakurambere babo ahubwo kuko hari bamwe bo mumiryango yabo cyangwa inshuti zabo babaturaho imyaku nimivumo binyuze mumitongerano. ntabwo naphundika iki kintu ntagarutse kukuba uyu munsi imiryango myinshi muri Africa yiburasirazuba iri guhura ningorane zikomeye mumibereho yabo kubera ko ubuphumu nuburozi biri henshi bigenda bihabwa intebe,bamwe mubarozi babangamiye aka karere akaba ari abarangi (abarungi)bamaze kwemerwa hamwe na hamwe nkamadini ndetse bagahabwa rugari ngo bakore kumugaragaro nkamasengero nyamara bari mubambere bakoresha umyuka mibi yimitongerano ituma benshi mumiryango idashora kugira amahoro ,nyamara benshi mubayoboke babo bemeza ko ari idini ryabo ari ryiza kuko ribabwira nibizababaho nyamara ariko bakemeza ko iyo uririmo uba ugomba gukoresha uko ushoboye kugirango nabo mumuryango wawe wose bariyoboke kuko umurangi wese akoresha imitongero kugiranngo umuryango we wose uyoboke iyo nzira,maze gusengera abatari bake bitandukanije niyo nyuka yabarangi ndetse bari nabagirwa (abahereza babyo )ariko igitangaje nuko abenshi bagana iyo myuka mibi baba bifuza amahoro n’ubukire buzanwa no guhirwa mubuzima ariko kenshi bakirengagiza ko bakinguye umuryango wimivumo mumuryango.mugitabo gikurikira tuzabasobanurira imikorere yabarangi,tubivuye imuzi ndetse tuzashyiramo nubuhamya bwabamwe mubakoreye iyo myuka mubi kurwego rwo hejuru mwiyumvire uburyo ABARANGE, cyangwa ABARUNGI, cyangwa ABASHWEKURU ari imyuka mibi ikomeye kandi yamaze kuyokwa na benshi yawe nabandi utatekerezaga bakomeye hano kwisi.uzasonukirwa ningaruka mbi zishora kugera kumuryango wose iyo umunu umwe ibyiyeguriye.
Nkuko twabisobanuye rero ushobora kugerwaho nimyaku cyangwa imivumo ikomotse kubyo bagutongera ,kandi bishobora kugufata waba uri kure cyangwa hafi,kuko imyuka mibi ntaho ihezwa,mumezi make ashize muri Africa yepho batongereyeho abantu imyuka mibi nuko baboherereza inkuba irabakubita yicamo batanu,ikintu cyateye arujijo abahanga nabashakashatsi bo hirya no hino kwisi nukuntu abo barimu bari mucyumba imvura itari kugwa maze bagakubitwa ninkuba,baribazaga bati niguti inkuba yarenga saro,korodori,ikarenga ibyumba nibyumba maze ikabasanga mucyumba cyo hagati ikabica kandi hatarimo kugwa imvura ;igisubizo cyabaye ko baboherereje imyuka mibi ikaza yiyise inkuba.nibyo imyuka mibi ntaho ihezwa ahantu hose irahinjira yewe no murugo rwabakomeye irahinjira kuko ishobora no kurenga abarinda umutekano ikinjira.kubwibyo ujye usaba Imana iguhe inshuti nimiryango beza itishingikiriza kumyuka mibi kuko nibabibamo byanze bikunze nawe bikugiraho ingaraka nubwo waba utabyemera cyangwa ngo ube ubirimo bapha kuba gusa bagutongeraho iyo myuka mibi ntakabuza ishobora kugufata kandi ikakugiraho ingaruka bityo imyaku nimivumo bikokama ubuzima bwawe bikokama nabawe.
5)ICYAHA
Bibiriya iti ntuzateshuke aya mategeko nkuteka uyu munsi kuko ngushyize imbere umuvumo numugisha ngaho ihitiremo (gutegekakwa kabiri)
Bibiriya ivuga ko ubwo Imana yari imaze kurema adamu na eva yabashyize mungobyi ya edenI imaze gushyiramo buri kintu cyose kizabafasha ,ibiti byamoko yose birimo imbuto zuburyo bwose nuko irababwira iti:mwemerewe kurya kumbuto zititi cyose cyo muri iyi ngobyi kereka igiti kimenyakanisha ikiza nikibi kiri hagati muri iriya ngobyi,
Adam na eva barabyumvise neza ariko inzoka yoshya iva nuko iramubwira iti:harya Imana yaravuze iti ntimuzarye kuri kiriya giti?nibyo koko imana yari yaravuze ariko satani yongeramo gusa HARYA imana yaravuze?,byateye kwibaza byinshi eva muri ako kanya nuko inzoka irongera iramubwira iti imana yanze ko murya imbuto za kiriya giti kuko umunsi mwariye kumbuto zacyo umunsi umwe gusa amaso yanyu azahweza mukamera nkimana,eva yumvise ko imbuto zicyo giti arizo kwifuzwa yarasoromyeho arazirya maze azihaho numugabo we,bombi bacumura kuwiteka Imana ,bibiriya itubwira ko nyuma yo gucumura bahawe ibihano bitandukanye inzoka itegekwa kuzajya iryo umukungugu iteka ryose (mbere inzoka yaragurukaga nkinyoni yatangiye kurya umukungugu kubera icyaha)Imana ibwira umugore iti kuko wakoze ibyo uzajya ubyara ubabaye kandi kwifuza kwawe kuzaba kumugabo kandi nawe azagutwara.,umugabo iramubwira iti kuko wumviye umugore uzajya urya wiyushye akuya kandi gututubikana ko mumaso hawe niko kuzaguhesha ibyo kurya,uri umukungugu kandi niwo uzasubiramo.(itangiriro igice 1)
Kimwe mubintu bikomeye kandi bibi byazanwe nicyaha nuruphu,iyo abakurambere bacu batagwa mucyaha abantu bari kubaho iteka ryose ntamuntu numwe wari gusaza ahubwo twari guhoraho kandi ndidusaze ariko icyaha kimaze kwinjira abantu binzirwamo nuruphu,abaroma 2:23 kuko bose bakoze ibyaha ntibashyikira ubwiza bwimana.
umuvumo wicyaha twawandujwe na adamu na eva ari nayo mpamvu ikiremwa muntu cyose kivuka gifite kamere yo gukora nabi cyangwa kugoma, niyo mpamvukandi abantu benshi hirya no hino kwisi ntawubigisha gukora nabi ahubwo nimbuto iba ibarimo ari nayo mpamvu icyaha gikura reba aya magambo ari muri yako Umuntu niyoshywa gukora ibyaha ye kuvuga ati “Imana ni yo inyoheje”, kuko bidashoboka ko Imana yoshywa n’ibibi, cyangwa ngo na yo igire uwo ibyohesha..Ahubwo umuntu wese yoshywa iyo akuruwe n’ibyo ararikiye bimushukashuka.Nuko iryo rari riratwita rikabyara ibyaha, ibyaha na byo bimaze gukura bikabyara urupfu.Ntimukayobe bene Data bakundwa.(yakobo13;16)
Icyaha kiba mumuntu ariko ntawushobora kukinesha keretse iyo yizeye uwakinesheje umwe ariwe yesu kiristo umwana w’Imana,icyaha ni kibi kuko kidutandukanya n’Imana kandi kizana umuvumo kumuntu uwariwe wese uba imbata yacyo.benshi munsengero zitandukanye basabwa kureka ibibi,kimwe mubintu amadini yose yo kwisi ahuriraho nukwigisha abayoboke babo ko icyaha ari kibi kandi ko kizana umuvumo kubagikora.nyamara ni bake baretse gukora ibyaha nubwo basenga.
Icyaha kirandura kandi icyaha gishobora no gukura ,maze kubona abantu batari bake banduje ibyaha abana babo,birashoboka wenda ko abo bana batashakaga kubikora ariko hari imbaraga zaturutse kubabyebi babo bisanga bari gukora nkibyo ababyeyi babo bakoraga cyangwa bakora .umunsi umwe twagiye kwigisha indaya zahantu mumigina mumugi wa Kigali maze bamwe muribo barakizwa kandi biyemeza guhinduka no kuva muburaya,kuko bamwe bari bamaze kubona ibindi byo gukora bishobora no kubatunga,ndibuka umunsi umwe twateguye amakesha(amasengesho ya ninjoro)nuko turasenga kandi twigisha ijambo ryibyiringiro kubahoze ari indaya barenga mirongo itanu,nuko umwanya wo gutanga ubuhamya no gushima ugeze bane muri abo bahoze ari indaya baravuga bati turashima uburyo mwadufashije kuva muburaya ariko kandi mudusengere kuko sinigeze numva nshaka kuba indaya ariko nabyisanzemo gusa kimwe cyo nabwiwe ko na mama yari indaya kandi yaphuye yiswe nindaya mugenzi we,yongeraho ati munsengere nanjye sinzaphe nka mama ,undi nawe arakomeza gusa uko ari bane bose bavuze ko ababyeyi babo bakoraga nkibyo bakora.mubyukuri kuba imbata yibyaha bimwe na bimwe birandura kandi umwuka wumuvumo wo gukora nabi ugakurikirana .ibyaha byose ni byaha kandi bifite imbaraga zo gukurikirana umuryango wawe ariko bimwe mubyaha bikunze gukurikirana imiryango cyane kurusha ibindi kandi bikinjiza umuvumo kurusha ibindi ni nk’ubusinzi bwindengakamere,ubujura ,ubusambanyi,ubwicanyi,kubeshya,….. Hariho ibintu bitandatu ndetse birindwi, Uwiteka yanga bimubera ikizira ni ibi:.Amaso y’ubwibone, ururimi rubeshya, Amaboko avusha amaraso y’utariho urubanza,.Umutima ugambirira ibibi, Amaguru yihutira kugira urugomo,Umugabo w’indarikwa uvuga ibinyoma, N’uteranya abavandimwe.
imigani 6;16-19.
muri bibiriya tubonamo abantu bamwe bagiye bakurikiramwa nibyaha mumuryango yabo muri abo twavugamo nka aburahamu wabeshye ko sara ari mushiki we bibiriya ibivuga muri aya magambo…….Ari bugufi bwo gusohora muri Egiputa, abwira Sarayi umugore we ati “Dore nzi yuko uri umugore w’igikundiro,.nuko Abanyegiputa nibakubona bazavuga bati ‘Uyu ni umugore we’, maze banyice nawe bagukize..Ndakwinginze, uzajye ubabwira uti ‘Ndi mushiki we’, kugira ngo ngirirwe neza ku bwawe, ukirishe ubugingo bwanjye.”(itangiriro 12;11-14)
Bukeye bwaho isaka umwana we nawe yarabeshye,bibiriya ibivuga muri aya magambo……..Abantu b’aho bamubaza iby’umugore we, arabasubiza ati “Ni mushiki wanjye”, kuko yatinye kuvuga ati “Ni umugore wanjye.” Ati “Abantu b’aha be kunyica bampora Rebeka”, kuko yari umunyagikundiro.(imigani 26:7)
Ngo buke kandi na yakobo arabeshya bibiriya ibivuga muri aya magambo………………………………Ajya aho se ari aramuhamagara ati “Data.” Aritaba ati “Ndakwitaba. Uri nde mwana wanjye?”Yakobo asubiza se ati “Ndi imfura yawe Esawu, nkoze ibyo wantegetse. Ndakwinginze, byuka urye ku muhigo wanjye, kugira ngo umpeshe umugisha.”.Isaka abaza umwana we ati “Ni iki kiwukubonesheje vuba utyo, mwana wanjye?” Aramusubiza ati “Ni uko Uwiteka Imana yawe impaye ishya.”.Isaka abwira Yakobo ati “Mwana wanjye, igira hino ndakwinginze, ngukorakore, menye yuko uri umwana wanjye Esawu koko, cyangwa ko utari we.”.Yakobo yegera Isaka se, aramukorakora aravuga ati “Ijwi ni irya Yakobo, ariko ibikonjo ni ibya Esawu.”(itangiriro 27:18-22)
Mumico yabanyarwanda, nabarundi bemera ko ingeso nimico bishobora kwanduzanya ndetse no gukurikirana,ari yo mpamvu niba waravukiye murugo rukora ibyiza ufite amahirwe yo kuba mwiza kurusha wawundi wavukiye murugo rwabanyabya kandi koko ngo itungo ribi ntawukwiye kurizirikaho iryiza,harabantu benshi bafite imivumo yibyaha ikomoka kumiryango yabo.uzarebe nkumuryango urimo umugabo warongoye abagore benshi,byanze bikunze ntazabura umuhungu wigana ingeso ze ndetse azishyire no mubikorwa .ushobora kwibaza uti bigenda bite kugirango umuntu yanduzwe ibibi?nibyo kenshi abantu kubyumva biragoye ariko niko biri kuko nimbaraga zikora muburyo bwumwuka kandi zifite imbaraga zo gukurikirana binyuze mumaraso.
Mbese birashoboka ko umuntu wabaye imbata yicyaha ava muri uwo muvumo?yego ariko ntabwo ari isengesho usenga umunsi umwe ngo bibe birangiye cyangwa ngo ukore kukimenyetso cyumusaraba nuko ngo wiryamire ngo ubwo umuvumo wibyaha uragiye,aswi da bitwara igihe ariko birashoboka ko imivumo nimyaku ikururwaho,kandi nibyaha bishobora kuva kumuntu burundu,muri iki gitabo nigikurikiraho nibyo tuzibandaho tugaragaza uburyo imyaku nimivumo biva kubantu cyane cyane iyo byabokamye.reka mpinire aha ahubwo njye kubimenyetso byumuntu ufite imyaku nimivumo kubuzima bwe,reka nongere nkwibutse ko buri kintu cyose gifite itangiriro kikagira niherezo, ibikubaho byose uyu munsi birashoboka ko bifite inkomoko imwe mubyo twavuze haruguru.kuko ngo ntakabura imvano !!!!!sibyo?
Munyigisho zikurikira urabonamo ibimenyetso by’umuvumo nuburyo ushobora kuwutsinda burundu……..komeza usome.
IBIMENYETSO BIGARAGAZA UMUNTU UFITE IMYAKU NIMUVUMO KUBUZIMA BWE.
Buri kintu cyose kwisi kigaragazwa nibimenyetso byacyo,yesu Christ yaravuze ati buri giti cyose kimenyekanisha nimbuto zacyo.yongeyeho ati ntawasoroma imbuto zindimu kugiti cya voka ndetse natwasoroma imbuto zumutini kunturusu kuko buri giti cyose kimenyekaniswa nimbuto zacyo,iyo umuntu arwaye ajya kwa muganga maze bakamupima ikibabwira uburwayi umuntu arwaye, samagambo menshi yumurwayi cyangwa amashuri yize ahubwo byerekanwe nigipimo,muyandi magambo nyuma yo kubona ibimenyetso byuburwayi baranamupima kugirango bamenya bidashidikanwaho ibyuburwayi bwe kandi nyine buri burwayi bwose bugira ibimenyetso byabwo byihariye ,niko bimeze no kumuntu ufite imivumo nimyaku kubuzima bwe hari ibimenyetso biranga imibereho ye,kandi kenshi ibyo bimenyetso bishobora no kuagaragarira nabo hanze kuko imyaku nimivumo iyo ikuriho kenshi urabibona ndetse nabanndi bakabibona,gusa ikibabaje benshi iyo babonye ibyo bimenyetso bidasanzwe byerekana ko hari ibitagenda kubuzima bwabo benshi baterera agati muryinyo bakabyirengagiza,abandi batangira kubitekereza bagahita bavuga ngo ubwo niko Imana yabishatse ,mugihe abandi bo bigunga bakabura icyo gukora ,hakaba nabandi bajya mubaphumu,hakaba nabandi bahitamo kwiyahura.twibaze?mbese izi nzira zose abantu bacamo zabakuraho imyaku nimivumo>?mubice bikurikira ndakwereka ibiranga umuntu wokamwe nimyaku nimivumo kubuzima bwe ,kubwibyo ngusabye ko wasomana ubwitonzi kandi ukita cyane kubuhamya bwabantu burimo bwibyababayeho mubuzima gusa amazina yabatanze ubuhamya narayahinduye kubera impamvu nyinshi zitandunye gusa ubumya bwose buvugwa hano nukuri kwibyabayeho ,ntankuru nimwe irimo ahubwo nubumya bwibyabaye kubantu bari hiryo no hino mubihugu bitandukanye.kumugereka wiki gitabo nzashiraho bimwe mubitabo byavuze kumyaku nimivumo byokama abantu.
1)GUKURAMO AMADA KWABAGORE
2)KUBYARA ABANA BATUZUYE BIBIGORYI (DEBIRE)
3)INYATSI
wifuza kurangiza icyi gitabo twandikire :talktoapostle@gmail.com
0 Comments