RAPORT Y’ITORERO

FULL LIFE TEMPLE-RWANDA  2017-2018

Ubuyobozi bw’Itorero full life temple-Rwanda, n’abanyamuryango bwarateranye taliki ya 20 /12/2017  munama yabwo isanzwe isoza umwaka wa 2017, iyo nama ikaba yari yatumiwemo Abashumba bose ,Abungirije abashumba,abayobozi b’inzego z’imirimo n’abandi  bemewe nkuko biteganwa  kuri status y’itorero n’igitabo ngenga mikorere cy’itorero full life temple-Rwanda.

Iyo nama yabaye mumutuzo no mumutekano iyoborwa n’umushumba mukuru w’itorero full life temple Apostle Dr.Nyandwi alexandre ibera aho itorero risanzwe rikorera  kukimisange hafi ya P.P.GE, nyuma y’amasengesho ya yobowe na Rev Pastor Alexis Tuyisenge   hakurikiyeho ijambo ryo  gushimira abayitabiriye bose nyuma y’indirimbo yo mugitabo ya 21(NIMUZE TUREBE IMBERE DUTEGEREZE IGITONDO )Inama iratangira.

kumurongo wibyigwa hari ibi bikurikira:

-GUSUZUMA GAHUNDA Y’IMIHIGO ITORERO RYIHAYE KUGERAHO MURI 2017

 -KUREBA UKO ITORERO RIHAGAZE MURI RUSANGE MURI IKI GIHE

 -GUTEGURA AMAKESHA  NGARUKA MWAKA Y’ITORERO RYOSE.

 -GUTEGURA INAMA NGARUKA MWAKA Y’ABAKIRISTO BOSE.

 -GUTEGURA GAHUNDA YIBIKORWA NGENDERWAHO Y’UMWAKA UTAHA WA 2018

   -UTUNTU   N’UTUNDI

(1)GUSUZUMA GAHUNDA Y’IMIHIGO ITORERO RYIHAYE KUGERAHO 2017

Nyuma yo kungurana inama kuri buri ngingo hasanzwe umwaka wa 2017 warakozwemo ibikorwa byinshi nubwo habonetsemo n’inzitizi nyinshi tukaba twarihaye amanota kukigereranyo cya 92{90d92f19e0153d7f4033d5379f278bfb8fca42892a8a663d4c0d0423c9c0e6fb} by’ibyateganyagwa gukorwa muri uyu mwaka wa 2017.

Dore bimwe byishimiwe mubyagezweho:

1.Twakoze amasuku  urusengero rwagateganyo dukoreremo hamwe n’amabiro tunongeramo ibikoresho nkenerwa.

2.hahuguwe urubyiruko rwabakiristo barenga 300  mukwihangira umurimo bakura amaboko mumufuka  ni muri urwo rwego twashyigikiye kandi dutangiza ikigega gifasha abakiristo bafite ubushake bwo gukora cyitwa”UKWIZERA GUFITE UMURIMO) aho umuntu aguza amafaranga make yo gukoresha akongera akayagarura.

3.Twakoze ibiterane bibiri bikomeye muri Kigarama-Kamabuye) byatumiwemo amakorari agera kuri 20 aturutse mumatorero atandukanye hagamijwe kwigisha no guhindura abantu bakandamijwe n’ibiyobyabwenge ,tunatumiramo abayobozi ba Police hamwe n’abayobozi b’inzego zibanze.ibyo biterane bikaba byarakirijwemo abantu bagera kuri 60.

4.Twashyize imbaraga mu ishuri ryinshuke kandi tunarishakira ibikoresho kuburyo umwaka utaha rizaba riri kurwego rushimishije -tukaba twarafashije abana 12  bashyigikiwe n’itorero bigira ubuntu muri 2017.

5.turimo gukora amasuku   y’inyubako zishuri ryinshuke hagamijwe kongera umubare wabana bazaryigamo mumwaka  wamashuri 2018  ndetse hanatangizwa umwaka wa mbere wamashuri abanza.

6.Twahuguye abakozi b’imana muri department zitandukanye,abandi bahabwa inshingano,turabahugura ndetse   tubigisha ibiryanye nimiyoborere myiza hamwe nuruhare rwabo mw’iterambere bashingiye kundanga gaciro z’intore.(INTORE NTIGANYA ISHAKA IBISUBIZO).

7.twafunguye amatorero mashya muturere dutandukanye ,harimo nka  Bugesera Tunashyigikira ayari asanzwe  …

8.twatanze inkunga ya mituel de sante ,ndetse dushishikariza abakiristo gufasha  bagenzi babo bakennye kubona  ubwisungane mukwivuza ,kandi bikorerwa mu maproisse yose hirya no hino mugihugu hagamijwe guteza imbere umuco mwiza w’urukundo no gufashanya mw’itorero.

10.ubuyobozi bwitorero bwakoze ibisabwa muri gahunda yo guhinduza  no guhindura izina ry’ibyangombwa  by’itorero ,aho kuba full life temple international bihinduka Full life temple –Rwanda nkuko twari twabisabwe n’ikigo gishinzwe amadini n’amatorero (RGB).

11.twagize uruhare rukomeye rwo kwigisha abayoboke bitorero kwitabira gahunda za leta ,zirimo kwizigamira, ubwisungane ,gutanga service nziza nibindi bituma benshi bakanguka kuburyo ubu abarenze 85{90d92f19e0153d7f4033d5379f278bfb8fca42892a8a663d4c0d0423c9c0e6fb} bafite imirimo ibatunze.

12.Twatangije umushinga w’inyubako igezweho y’urusengero rw’igorofa ,tuwukorera ubuvugizi kandi tuwushakira abaterankunga, ubu tukaba turi mu myiteguro yo gutangira kuwushyira mubikorwa.

13.twakiriye abaterankunga batandukanye tubasonurira gahunda yitorero nibikorwa rifite,tubasobanurira na gahunda za leta  hagamijwe kurushaho guteza imbere itorero n’abanyarwanda muri rusange.

14.twatanze ubutumwa bwiza kuri gahunda zacu za Radio,Television ,ndetse na website kuburyo message zacu zaba zarageze kumamiriyoni menshi  muri uyu mwaka wa 2017

15.twakomeje gahunda yo kwagura ikibanza kitorero  kugirango tugire ahantu hakwiye hazajya ibikorwa byinshi by’itorero.

16.Twakoze  igitabo  cy’ABIZERA BASHYA gifasha abakirito bashya gukura ndetse tunashyiraho amabwiriza agenga amakorari yose akorera  mwitorero, ubu ayo mabwiriza yatangiye  gushyirwa mubikorwa aho byatanze umusuro ukomeye mubaririmbyi no mwitorero muri rusange.

17.twashimiye abayobozi bo mw’Itorero hamwe n’abo munzego za reta bafashije umurimo w’Imana kwaguka no gutera imbere bityo bahabwa ama certicat  y’Ishimwe tunashyirano ibiganiro bitandukanye hagamijwe kurushaho kubaka umuryango nyarwanda.

18.Twavuguruye urubuga rwacu rwa Website hagamijwe kurushaho kugeza ubutumwa bwiza kuri benshi cyane cyane mubihugu ahataragera inkuru nziza y’umwami yesu kiristo, ubu urwo rubuga rukaba rufasha abakiristo benshi hirya no hino kwisi ( www.full1life.com/

19.Habayeho imikoranire myiza,no gufatanya  hagati yamatorero yacu hirya no hino mugihugu hamwe nubuyobozi bwite bwa Reta ndetse dushyigikira zimwe muri gahunda za leta,(harimo  imiyoborere myiza,umutekano n’ibindi)

  1. hakozwe ingendo zinyuranye mubihugu binyuranye byo muri Africa,no hirya yayo hagamijwe gukora ubuvugizi kw’itorero no gushaka inshuti .

Kubera icyiganza cyimana umubare wabakiristo wariyongereye cyane mumaparroise yose hirya no hino mugihugu no hanze yacyo.

(2)KUREBA UKO ITORERO RIHAGAZE MURI IKI GIHE.

Nyuma y’ibiganiro binyuranye byo  kureba ibyagezweho murwego rw’iterambere mumwuka no mumubiri kubakiristo bose b’itorero full life temple-,

Hasanzwe ko umwaka wa 2017  ari wo mwaka ibyiciro byose byinzego byitwaye neza ndetse bikaba byaragaragaje ubwitange bukomeye hagamijwe kubaka ubwami bw’Imana

Gusa hagaragajwe ko nubwo hagezweho byinsi bikomeye ndetse byo kwishimirwa ariko kandi hari ninzitizi zabonetsemo zirimo nko kwimuka kw’abakiristo bajya kure y’itorero,abacitse intege bake, inyubako nto idashobora kwakira ibiterane binini,   kutuzuza inshingano neza kwabayobozi bamwe biturutse kubumenyi budahagije,n’ubushobozi buke.

Tukaba twaravuye kuri iyi ngingo twemeranijwe kuzarushaho gukora neza dushingiye kucyerekezo ngenderwaho cy’itorero :hagamijwe kubumbatira iterambere ry’abakiristo ,n’iry’abayobozi muri rusange (hazirikinwa ko roho nzima itura mumubiri muzima)

(3)GUTEGURA AMAKESHA NGARUKA MWAKA Y’ITORERO RYOSE

Murwego rwo kuzamura itorero hagamijwe kwigisha ijambo ry’Imana no guhugurira abakiristo b’itorero full life temple –Rwanda ,Gusenga ,gukunda igihugu no kugisengera,hamwe no gutanga inama zibafasha kwiteza imbere n’ibindi ,kunshuro ya gatanu  hazaba amakesha y’itorero azatangira sa 8:00 pm akageza sa saba za nijoro akazabanzirizwa n’umusangiro rusange w’abakiristo bose.

Insanganyamatsiko  ni Umwaka wo kwaguka mu mubiri no mumwuka(my year of Rehoboth in the spirit and in life )itangiriro 26:22  ;)muri ayo makesha tukazanashishikariza abakiristo gukora cyane,kwitabira gahunda  za leta  kugirango bajyendane nigihe tugezemo biteza imbere.kandi baharanira kwakira umugisha w’Imana .

Muri gahunda itegura ayo makesha harebwe imyiteguro yayo basanga igenda neza gusa hibukijwe ko hazakazwa umutekano kurusengero hashyirwaho abashinzwe umutekano kandi ko hazashyirwaho amatara ahakikije hose urusengero ndetse ko umuntu wese uzayazamo azitwaza ibyangombwa.kandi hasabwe ko hazagira umuyobozi umwe munzego za reta (Ubuyobozi bw’Umurenge-Kigarama)uzatanga ikiganiro URUHARE RW’UMUKIRISTO MW’ITERAMBERE RYE N’IRYIGIHUGU. uzatumirwa kugirango aze kubana natwe maze agire umwanya wo guhugurira abakiristo zimwe muri gahunda za leta. Hasojwe iyo ngingo twese tunemeranijwe uburyo gahunda izayoborwa nukuntu abashyitsi bazitabwaho hagamijwe kubumbatira ubusugire bw’itorero,

 (4)GUTEGURA GAHUNDA Y’UMWAKA UTAHA WA 2018

Nyuma yo gukora igenzura mikorere kubyiciro byose muburyo bwitondewe mw’itorero twasanze ko umwaka utaha wa 2018 ari umwaka hazakorwa ibikorwa byinshi nawo hagamijwe gusohoza inshingano yacu yo kuvuga ubutumwa mumagambo no mubikorwa amahanga yose,tukaba twaremeranijwe ko tuzibanda kubintu b’ikurikira :

GUTANGIRA  KUBAKA  INYUBAKO Y’URUSENGERO RUGEZWEHO.

-GUSHYIRAHO IMINSHINGA MYINSHI ITEZA IMBERE ITORERO N’ABANYARWANDA

CYANE CYANE GUTEZA IMBERE URUBYIRUKO ,N’ABARI NABATEGARUGORI N’ABATISHOBOYE

-GUKOMEZA KUVUGA UBUTUMWA HAGAMIJWE KONGERA UMUKUMBI NO GUHUGURA  ABAKOZI B’IMANA.

-GUKOMEZA  KESE YO KWITA KUBAKOZI BIMANA BITANGIRA UMURIMO UMUNSI KUWUNDI .

KWAGURA ISHURI (Full life Intenanational school ) KUBURYO UMWAKA UTAHA(2018) TUZABA DUFITE IBYUMBA BIHAGIJE KUBURYO DUZABA DUFITE NURSERY AND PRIMARY NKUKO BYASABWE N’ABABYEYI .

-GUKORANA NEZA N’INZEGO Z’UBUYOBOZI BWA LETA DUSHYIGIKIRANA MUBIKORWA BY’ITERA MBERE BIGAMIJE KUZAMURA IMIBEREHO MYIZA Y’ABANYARWANDA.

-GUKORA IBYASABWE BYOSE KUGIRANGO DUHABABWE  COMPASSION IZAFASHA ABAKIRISTO BAKENYE.

-GUTEZA IMBERE ISHURI RYACU RYA BIBILIYA(International missionary institute

INYUBAKO YO GUSENGERAMO:

Hagaragajwe ko kugirango itorero rirusheho gutera imbere aruko dukora amasuku ahagije murusengero dukoreramo ubu , kandi tugashyira imbaraga munyubako igezweho kugirango munyaka itatu yimbere tuzabe dufite  inyubako izatuma dushobora gukora izindi gahunda zitakorwaga nko gukoresha ibiterane binini,amahugurwa mpuzamahanga n’ibindi,

Hakaba haratanzwe igitekerezo ko ibyo bizaboshoboka kubwitange  bw’abayobozi  hamwe n’abakiristo ba community yose ya full life temple ,kandi hibukijwe ko abanjeniyeri bagomba kuba bafite experience kugirango batazahabwa amafranga kandi ntibuzuze inshingano zabo.

—GUSHYIRAHO IMISHINGA MYINSHI ITEZA ITORERO IMBERE N’ABANYARWANDA.

Nyuma yo kungurana ibitekerezo kuri iyi ngingo hasanzwe ko itorero mumwaka wa 2018  hazakorwa gahunda y’ubuvugizi kunshuti z’itorero kugirango hashyirweho imishinga myinshi iteza imbere abakiristo n’abanyarwanda muri rusange,gusa hagaragajwe ko hakwiye kwibandwaho guteza imbere gahunda zari ziratangijwe nko:

-Gushyigikira ibikorwa bya hope enterprise isanzwe ifasha urubyiruko imyuga no kwihangira imirimo ibinyujije muri gahunda yikigega twatangije”ukwizera gufite Imirimo

-Gushyiraho full life youth center  izafasha urubyiruko kwiga icyongereza  no kumenya ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere  iyi center ikazanafasha abaturage bayituriye ..

-Gukomeza gahunda yo kongerera ubumenyi abantu bose bize muri DOT programe tunakomeza  ishuri rya computers rizafasha abaturage kongera ubumenyi  kubufatanye bw’amatorero yacu na DOT.

-Gutangiza gahunda yo gufasha abakene cyane cyane abakenne kurusha abandi n’abamugaye hashyirwaho cyese igamije kubagoboka bibaye ngombwa,

-Gushyiraho cyese ishinzwe gufasha abakozi b’imana no kubateza imbere.

-Kurangiza inyigo y’urusengero na biro bigezweho bizatangira kubakwa kuva mumwaka utaha wa 2018,

-Gukomeza gahunda yo guhugura abakozi b’imana bo mwitorero yacu hirya no hino ,twimika abayobozi bashoboye kandi bashobora gutanga umusaruro dutegura seminars,ibiterane mpuzamahanga ,no gukora igiterane buri kweze cyitwa (REVIVAL WEEK)hagamijwe kwagura ubwami bw’imana.

-Gukomeza gushyira imbaraga muri Radio programme na Tv program ,no gutangira gahunda yo kwigisha abakozi b’Imana bo hirya no hino mubihugu   byo hanze binyuze kurubuga rwacu rwa internet. (www.full1life.com)Hagamijwe kwagura ubwami bw’Imana(tukazatangiza club come and see)

-Kugira ingendo zo muri  Africa no hanze yayo hagamijwe kongera inshuti no gukora ubuvugizi kubikorwa by’iterambere itorero rikora.

-Kubumbatira ubusugire bw’itorero twanga,amacakubiri,ihohoterwa iryo ariryo ryose,gutonesha nibindi byose byagayisha umurimo w’Imana n’abanyarwanda.

-gukomeza kubambatira ubumwe ,urukundo,kunganirana hagati y’itorero full life temple nandi yose afite imigambi myiza nk’iyacu.

3)GUKORANA NEZA NINZEGO ZA LETA NO GIFATANYA GUTEZA IMBERE IMIBEREHO MYIZA Y’ABATURAGE.

Nyuma yo kuganira kuri iyi ngingo byagaragaye ko itorero full life temple ryakoranye neza n’inzego za leta kuva kurwego rw’umudugudu kugeza kurwego rw’akarere n’igihugu muri rusange.hakaba haravuzwe ko dukwiye gukomeza iyo mikoranire myiza igamije guteza imbere abanyarwanda muri rusange.mumwaka utaha hakazibandwaho gushyigikira ibikorwa bya leta bijyanye n’ubushobozi buzaba buhari gusa hakizibandwaho cyane cyane gufatanya n’ubuyobozi mu kwita ku :-UBUREZI, SPORT,GUFASHA ABACITSE KWICUMU RYA GENOCIDE YAKOREWE ABATUTSI ,ABARWAYI BA SIDA,ABAMUGAYE,Gushikira ikigega agaciro….

-Tuzashyigikira igihembo cyiswe (MUREBEREHO AWARD )gihabwa umuyobozi w’umudugudu witwaye neza kurusha abandi mukagari ka nyarurama umurenge wa kigarama, kikaba ari igikorwa ngaruka mwaka gitangwa n’Itorero hagamijwe gushyigikira imiyoborere myiza.(hakaba harifujwe ko iki gihembo cyitajya gitangwa muri Kigarama gusa ko ahubwo byakangurirwa n’abashumba bandi b’amaparroisse yacu hirya no hino mugihugu)muri 2018 tukazashyigikira iyi gahunda dutanga amafranga (150000frw)

NB: tukaba twarashoje iyo ngingo hashimirwa ubufatanye bwiza hagati y’ubuyozi bwa reta n’itorero full life temple,ndetse hifuzwa ko hakomezwa kubumbatira ubufatanye n’imikoranire myiza nkuko bisanzwe.

GUKORA IBYASABWE BYOSE KUGIRANGO DUHABABWE  COMPASSION IZAFASHA ABAKIRISTO BAKENYE.

Nyuma yo gusuma iyi ngingo byagaragaye ko nyuma yo kuvugana n’ubuyobozi bwa compassion international kuri gahunda yo guhabwa compassion mw’itorero ryacu,hakwiye kubaho kwibutsa compassion international-Rwanda kugirango niba hari ibindi byakorwa bikorwe kugirango muri gahunda yabo yo muri 2018 tube mubambere bagomba kuyihabwa ,hakaba harasabwe ko umushumba mukuru yakurikirana iyo gahunda kandi akazajya afatanya nushinzwe iterambere ry’itorero kugirango kugeza iyo gahunda ishyirwe mubikorwa.

 -GUTEZA IMBERE ISHURI RYACU RYA BIBILIYA(International missionary institute )

Nyuma yo kuganira kukamaro kiri shuri rimaze gufasha abashumba batari bake kuko buri mwaka rihugura abatari munsi y’abashumba ibihumbi bibiri muri africa yo hagati  ,hasabwe ko ryarushako kwitabwaho ndetse ko kuri buri Parroise ya Full life temple ryahatangizwa murwego rwo kurwanya ubujiji n’ubuyobe bishingiye kukutamenya ijambo ry’Imana, kuva muri 2018 iri shuri rikazatangira gutanga impamyabumenyi ya Degree  kuko ryari rimaze imyaka itanu ritanga Diproma kubufatanye n’ishuri ryo muri america ryitwa Universty of America nkuko twabyemeranijweho n’ububozi bwaryo mubiganiro bitandukanye.ubu iri shuri kuva 2017 rikaba ryaratangiye no gukora online aho umunyeshuri ashobora kuryiga aho yaba ari hose kwisi(Ref ;www.ua-edu.us)

UTUNTU N’UTUNDI;

-Utuntu n’utundi havuzwe kungendo zitunguranye z’abashumba zikorwa bitunguranye

-Hagarutsweho ibyangombwa bishya by’abayobozi  n‘abemerewe kubihabwa.

-Havuzwe kuri gahunda y’amatorero yo hanze y’urwanda n’uburyo akwiye kuyoborwa,

-Havuzwe kubijyanye kumatorero yo muntara ,na  gahunda yo gutangiza insengero nshya n’uburyo bizakorwa.

-Hanavuzwe kubantu bahawe inshingano ariko batarerezwa izo nshingano,hasabwa ko committee yabashumba yazabishyira muri gahunda zihuse ntibirenge ukwezi kwa 2 badasengewe.

-Havuzwe kandi kubayoboze batuzuza inshingano zabo nuburyo bahugurwa kugirango barusheho gutanga umusaruro.

Havuzwe kubufatanye dufitanye na DOT,nuburyo buzanozwa hahugurwa urubyiruko rwinshi mumwaka utaha kandi bikabera kwitorero.

Havuzwe kubufatanye dufitanye n’itorero rya EMANUEL  ryo muri Koreya n’uburyo ubwo bucutu bwanozwa.

Havuzwe uburyo amanama asoza umwaka mumuparoise yose akwiye gukorwa bahabwa n’umurongo ngenderwaho cyane cyane bibutswa gutanga Raport kugihe.

Havuzwe ko hagomba gushyirwaho compte yihariye y’inyubako kandi ikzajyaho abashinzwe inyubako (Umuntu umwe muri comite nyobozi,Undi uhagarariye abakiristo n’undi umwe Ushinzwe Inyubako)

Umwanzuro:Inama yarangiye abantu bose bayitabiriye bishimiye uburyo yagenze kandi twemeranya ko tuzaharanira kugera kubyiza byinshi dufashijwe n’Imana

Twasoje twemeranijwe kugirana inama n’abakiristo bose mumpera  z’umwaka benshi kugirango tubagezeho gahunda ngenderwaho y’umwaka wa  2018

Hashimangiwe  kandi ko kuri bonane hazabaho iteraniro azarangira sa tanu akazabamo gutangana impano hagati yabakiristo ndetse n’umwanya wo gushima Imana urambuye.  

Ap Dr Nyandwi alexandre ,umushumba w’itorero yashimiye abitabiriye inama bose byimazeye nuko yakira Rev Pastor Vincent  gusengera umugisha abayitabiriye bose.

Inama yatangiye sa saba isoza sa kumi  z’amanwa yitabirwa nabayobozi batandukanye b’itorero full life temple ,ibera kuri Full life temple Parroisse ya Kigarama.

 

Umwanditsi akaba n’umunyamabanga mukuru  

Ass. Pastor Ngabo Rutazihana J.Claude.

Full life temple -Rwanda

                                                                   Umushumba w’amatorero ya 

                                                                     full life temple -Rwanda

                                                                      Ap Dr Nyandwi .alexandre